Gakenke: Yibwe ipikipiki nshya nyuma yo kumusinziriza muri Lodge
Nsengimana Ladislas utwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze yibwe ipikipiki yo mu bwoko bwa TVS nshya n’abantu batazwi nyuma yo kumuha imiti isinziriza mu macumbi ya restora Tantum Ergo iri mu mujyi wa Gakenke.
Akingeneye Anathalie, umukozi wa Tantum Ergo atangaza ko kuwa kane tariki 23/08/2012 mu masaha ya saa tanu z’amanywa yakiriye umuntu werekanye icyangombwa gisimbura irangamuntu gifite amazina ya Kiriri Abdoul ashaka icyumba cyo kuruhukiramo.
Uwo mugabo wagaragara ko akuze, akihagera yabajije ahantu hari Alimentation maze agura imitobe y’imwembe (mango juice) bakeka ko ari yo basutsemo imiti yasinzirije Nsengimana kugira ngo babashe kumwiba moto ye. Iyo moto yambaye puraki kuwa kabiri bigaragaza ko yari nshya; nk’uko umukozi wa Tantum Ergo yabidutangarije.
Nijoro, Nsengimana Ladislas n’umuntu yari atwaye na bo baraje binjira mu cyumba. Bikekwa ko abo bajura bamuhaye imiti imusinziriza, amaze gusinzira baramusaka batwara ibyangombwa bya moto ndetse n’irangamuntu ye barangije barasohoka ariko basiga bamukingiranye n’urufunguzo rw’icyumba barimo bararutwara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, nibwo aya makuru yamenyekanye umukozi yinjiye mu byumba aza kubona amazi munsi y’urugi abajije urufunguzo rw’aho rurabura kandi harimo umuntu.
Bahonze urugi, Nsengimana wibwe moto arikiriza n’imbaraga nkeya. Bamusabye ngo akingure abura urufunguzo; nk’uko Akingeneye yakomeje abitangaza.
Tariki 14/08/2012, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nemba yibiwe ipikipiki yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 ku biro by’akarere ka Gakenke n’iyindi nk’iyi iburirwa irengero mu Murenge wa Nemba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|