Gakenke: Yatoraguwe yapfuye nyuma yo kunywa inzoga nyinshi
Umugabo witwa Harelimana Vedaste w’imyaka 60 yatoraguwe mu kinani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/01/2014 mu Mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke yitabye Imana.
Harelimana ngo yari yiriwe anywa inzoga mu ishyirahamwe mu wundi Mudugudu wa Musave, atashye yenda kugera mu rugo ahanuka ku mugunzi agwa acuramye kuko yari yasinze ananirwa kweguka, inzoga zimujya mu mutwe; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kagoma, Tharcisse Ndagijimana.
Ndagijimana yongeraho ko uyu mugabo ubusanzwe utari mu bantu bazwi ko ari abasinzi muri ako Kagali, yanywaga inzoga mu kigero nk’abandi bagabo.
Umurambo wa nyakwigendera muri uwo mugoroba polisi yo mu Karere ka Gakenke yawujyanye ku Bitaro by’i Nemba kugira ngo abaganga basuzume hamenyekane ikintu mu by’ukuri cyabaye intandaro yo kuvamo umwuka.
Uretse kuba ubusinzi butera amakimbirane mu miryango, hafi ya buri kwezi mu karere ka Gakenke ntihabura umuntu upfa ahitanwe n’inzoga mu buryo bwenda gusa nk’ubu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|