Gakenke: Yatawe muri yombi akurikiranweho gukuramo inda
Kayitesi Felicité w’imyaka 22 wiga mu mwaka wa gatandatu ku Ishuri Ryisumbuye rya Nkunduburezi rya Janja yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke tariki 18/10/2012 akurikiranweho gukuramo inda ku bushake.
Uyu mukobwa ukomoka mu Kagali ka Mucaca, Umurenge wa Nemba avuga ko mu byumweru bibiri bishize yagize ikibazo cy’inda yavaga ari ku ishuri maze asaba uruhushya arataha.
Ngo ubwo yari iwabo, yaje kugira ibyago inda ivamo, urusoro arujugunya mu musarani ariko ntiyabibwira ababyeyi be bitewe n’uko bari kumumerera nabi.
Kayitesi wanabyaye umwana mu mwaka ushize, akaza kwitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri avutse, avuga ko uwo mwana watoraguwe mu musarani w’iwabo bigaragara ko yajugumwemo vuba atari uwe mu gihe we yaherukaga iwabo mu byumweru bibiri bishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mucaca, Twizerimana Primitive yatangarije umunyakuru wa Kigali Today ko abantu babonye Kayitesi ajya iwabo ari kuri moto anasubirayo kuri moto kuwa gatatu tariki 17/10/2012 mu gitondo. Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita nibyo uwo mwana yabonetse mu musarani.
Uwo mwana yari afite ibice by’umubiri byose, inzara ndetse n’igitsina cye cyigaragara; nk’uko Umuyobozi w’Akagali ka Mucaca yakomeje abisobanura.
Uyu mubyeyi gito ubu acumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe polisi igikora iperereza kuri icyo cyaha.
Ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200 ku cyaha cyo gukuramo inda ku bushake.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|