Gakenke: Yatawe muri yombi afatanwe 30.000 by’amafaranga y’amakorano
Elie Munyazikwiye w’imyaka 31 yatawe muri yombi tariki 01/08/2012 na Polisi y’igihugu nyuma yo gufatanwa inoti eshashatu z’amafaranga 5000 ashaka kuyabitsa mu gashami ka Banki y’Abaturage ya Gakenke.
Abandi batawe muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga ni Emmanuel Nsengiyumva w’imyaka 27 wafatanwe amafaranga ibihumbi 350 y’amakorano n’ibihumbi 20 by’amashiringi ya Uganda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare.
Abantu bane: Selemani Nyagisaza, Joseph Misago w’imyaka 43, Suleiman Byaruhanga w’imyaka 37 na Florentine Murekatete w’imyaka 29 bafatanwe miliyoni 2.1 by’amafaranga y’amahimbano n’amadolari 200 y’Amerika.

Polisi y’igihugu itangaza ko amafaranga y’amakorano ari mu maboko y’abantu bayakoresha atari menshi ku buryo igikuba cyacitse ariko ihamagarira abantu bose kugira uruhare mu kuyarwanya baba maso kandi bagenzura neza amafaranga bahawe mbere yo kuyakoresha.
Amafaranga y’amakorano abangamira ubukungu bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko atuma ibicuruzwa bizamuka n’amafaranga agata agaciro.
Ikindi, uwafatanwe ayo mafaranga ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ukurikije amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|