Gakenke: Yafatanwe ibihumbi 42 by’amafaranga mpimbano
Ntayituriki Marie Terese w’imyaka 27 ubarizwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari mu maboko ya Polisi kuva mu mpera z’icyumweru nyuma yo gufatanwa amafaranga mpimbano agera ku bihumbi 42 ubwo yishyuraga ibyo aguze.
Ntayituriki yafatiwe mu Kagali ka Gihinga ho mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke ari na ho akomoka tariki 05/01/2014 afite amafaranga ibihumbi 42 by’inoti za bibiri yose ari amafaranga mpimbano; nk’uko bitangazwa na Bizimana Ndababonye, umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo.
Bizimana yakomeje atangariza Kigali Today ko Ntayituriki yafashwe n’umucuruzi yari agiye kwishyura saladine yari aguze mu Gasentere ka Muhondo.
Ntayituriki ubu acumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi mu Karere ka Gakenke. Nk’uko Polisi ibitangaza, ngo ashobora kuba nawe yarahangitswe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|