Gakenke: Umwarimukazi arakekwaho kwiba mugenzi we akoresheje telefone

Mu rwunge rw’amashuri rwa Musave (GS Musave) mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’umwarimukazi ukekwaho kwiba mugenzi we bakorana amafaranga mu Mwarimu SACCO akoresheje telefone.

Kigali Today iganira na Nsabimana Ildephonse umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko ayo makuru yayamenye ku wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, aho yabwiwe ko umwarimukazi mu kigo ayoboye yibye mugenzi we.

Ngo uwo ukekwaho kwiba yasobanuriye umuyobozi w’ikigo ko atashatse kuyiba, ahubwo ko ibyo yakoze yari yabyumvikanyeho na mugenzi we, yinjira muri konti ye iri mu mwarimu SACCO akoresheje telefoni yohereza amafaranga kuri telefoni y’umukozi we.

Agira ati “Ni ikibazo namenye ku wa Kabiri, bambwira ko umwarimu mu kigo nyobora yibye mugenzi we, uko uwo bakekaho kwiba yabinsobanuriye, yambwiye ko atari ukwiba kuko ibyo yakoze yambwiye ko yabyumvikanyeho na mugenzi we nyuma aramuhinduka”.

Uwo muyobozi kandi, avuga ko uwibwe yamubwiye ko yabonye message (ubutumwa bugufi) igaragaza ko kuri konti ye havuyeho amafaranga (ntiyashatse kuvuga umubare wayo), ariko hakibazwa uburyo yayakuyeho kandi bisaba umubare w’ibanga.

Ati “Nyiri ukwibwa, avuga ko uwo mugenzi we yamufatiye telefoni akamukuriraho amafaranga akayoherereza umukozi we, yabonye message igaragaza ko amafaranga avuyeho agiye kubaza kuri banki. Barebye babona ko umwarimukazi mugenzi we ari we uyakuyeho”.

Arongera ati “Ikibazo ni ukuntu yamenye uwo mubare w’ibanga, kuko kuva kuri banki umuntu akoresha telefoni ariko bisaba umubare w’ibanga, nanjye sindamenya uburyo yamenye umubare w’ibanga wa mugenzi we”.

Uwo muyobozi kandi avuga ko uwo mwarimukazi ukekwaho kwiba akomeje kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke.

Ikibazo cyo kwibana hagati y’aba barimukazi kivuzwe muri aka Karere mu gihe havugwa ikindi cy’umwarimukazi wo mu Murenge wa Cyabingo waguwe gitumo akekwaho guca inyuma umugabo we agasambana n’umuganga mu rugo rw’uwo mwarimukazi, iki kibazo na cyo kikaba kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye icyo nibaza kuli abo balimu uyu bavuga ko yibye yambwiye niki umubare wibanga,niba batabyumvikanye ho!!ayo mafaranga yohererejwe umukozi nangahe !!atuma yiba mugenzi we!!ikindi umugabo ufite umugore numugore ufite umugabo ninde umufatira.muguca inyuma uwo bashakanye !!nuwo bashakanye cyangwa nubishatse,wese!!

lg yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka