Gakenke: Umwana yakubise nyina aramukomeretsa bapfuye amafaranga

Nteziyaremye w’imyaka 21 utuye mu Mudugudu wa Cyumba, Akagali ka Karambo ho mu Murenge wa Karambo tariki 07/01/2014 yadukuriye nyina w’imyaka 63 witwa Ntawibarinkuru aramukubita ageza n’ubwo amukomeretsa amuziza amafaranga yamugurije.

Nk’uko bitangazwa na Uwimana Phocas uyobora Umurenge wa Karambo, ngo uyu mwana ubusanzwe uba mu Mujyi wa Kigali yishyuje nyina amafaranga ibihumbi 60 yari yaramugurije atayamuhaye aramukubita amurema uruguma.

Ntawibarinkuru yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Karambo igitaraganya kugira ngo bamuvure, ariko bahise bamwohereza ku Bitaro by’i Nemba kuko yari afite ikibazo cy’amaso atareba neza bishoboke ko yamukubisemo ikintu.

Nteziyaremye yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu ntiyari yatabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Nubwo nta rugomo rukunze kubera mu murenge murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke, ngo mu kwezi gushize hari umuturage wakubiswe icupa mu kabari bimuviramo kujyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Karambo yabwiye Kigali Today ko mu nama bagirana n’abaturage babakangurira kubana neza no kutihanira ahubwo ko bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka