Gakenke: Umwana w’imyaka 11 yarohowe mu mugezi wa Base yapfuye

Tuyizere Jean de Dieu, umwana w’imyaka 11 y’amavuko ukomoka mu Kagali ka Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke yarohowe mu mugezi wa Base yapfuye.

Uwo nyakwigendera yari amaze ibyumweru bitatu kwa Manyegamo Verene, nyirakuru ubyara se, yatoraguwe mu kagali kaTaba nyuma y’iminsi ibiri batazi irengero rye.

Nk’uko tubitangarizwa n’abaturanyi ba hafi aho, ngo mbere yo Tuyizere aburira irengero yari yajyanye n’abandi bana bane b’abaturanyi be gutashya inkwi mu ishyamba.

Polisi ya Rulindo yataye muri yombi abana bari bajyanye na nyakwigendera gutashya maze ibohereza kuri sitasiyo ya Gakenke. Batatu muri bo baje kurekurwa usibye Bizimana ufite imyaka 19 y’amavuko ubu ufunzwe akekwaho kuroha uwo nyakwigendera. Bivugwa ko Bizimana yamuroshye amuziza kujugunya indobani ze mu mugezi wa Base.

Mukamutesi Valentine, nyina wa nyakwigendera, avuga ko nta kibazo azi yagiranye n’umuryango wa Bizimana ndetse no kwa nyirakuru w’umwana we cyatuma bamuroha usibye ubugome.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka