Gakenke: Umutekano wa za SACCO ukeneye gukazwa ariko ubushobozi ni imbogamizi

Ibigo byo kubitsa no kuguriza bizi nka za SACCO-Imirenge bikeneye ko umutekano wabyo ucungwa ku buryo budasanzwe kuko hari aho ibi bigo byibasiwe n’ubujura bukoresheje imbunda ariko ngo amikoro make aracyari imbogamizi kugira ngo bigerweho.

Inama y’umutekano mu karere ka Gakenke yasabye ko SACCO zicungirwa umutekano ku manywa na nijoro n’abakozi babiri bahugukiwe n’ibijyanye n’umutekano, ariko ikigaragara ni uko ahenshi ibi bitakozwe kuko ngo bafite ikibazo cy’ubushobozi bwo kubahemba.

Bamwe mu bayobozi ba SACCO batangarije Kigali Today ko bumva akamaro ko gucunga umutekano w’amafaranga y’abaturage, ariko baramutse bakoresheje abakozi babiri bashinzwe umutekano, za sacco ntizabasha kubona amafaranga yo kubahemba.

Inyubako ya SACCO y'Umurenge wa Gakenke, nta muntu ushinzwe umutekano uharangwa.
Inyubako ya SACCO y’Umurenge wa Gakenke, nta muntu ushinzwe umutekano uharangwa.

Hafi ya za SACCO zose zikorera mu Karere ka Gakenke zageze ku rwego rwo kwihembera abakozi no kwigurira ibikoresho byose zikenera mu kazi ka buri munsi nta nkunga ya Leta, icyakora kwishyura amafaranga y’abo bakozi ntizahita ziyabona.

Mu mwaka wa 2012, SACCO y’Umurenge wa Rusasa yibwe n’abantu bacukuye nijoro mu gihe SACCO ya Ruli, Janja na Gakenke zibasiwe n’ubujura bwakozwe n’abakozi bazo bacuze ubutabo n’amafishi ya baringa.

Za sacco zo mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko zibwe hakoresheje imbunda hakaba hari impungenge z’uko byakorwa n’ahandi niba hatafashwe ingamba zihamye z’umutekano.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko sacco ko yari yaje nkigisubizo gihamye kuri benshi cyane cyane kuri mwarimu please abantu bashaka kubizambya bitabweho pe! kandi toujours nabantu ntihazagire ikindi bitwaza, so plzzzzzzzzzz abo bantu bashaka kuvutsa ubuzima bwa benshi,sacco yari yaje icyemura byinshi umuturage ari kuyiyumvamo , abo ba nda nini bitwabwaho, kandi ikibazo ntibagihsakire kure, ngo umutekano? ukekako ibintu bitapanzwe hari aho amahera yajya?

anathole yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka