Gakenke: Umusore yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma azize inzoga yiguriye
Umusore w’imyaka 19 witwa Abarame Jean wari utuye mu Kagali ka Byibuhiro mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke yitabye Imana tariki 20/01/2014 aguye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali [ CHUK] nyuma yo guterwa icyuma azize ko yanze gusomywa ku nzoga umwana w’imyaka 14.
Ibi byabaye kuwa 25/12/2013 ku munsi wa Noheli mu Mudugudu wa Karambi mu Murenge wa Busengo ubwo uwo mwana yasangaga nyakwigendera mu kabari amusaba ko amuha ku nzoga yanywaga maze arabyanga.
Nk’uko Uwineza Marie Alice, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Byibuhiro abitangaza, ngo yahise amutera icyuma mu nda yari yitwaje, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Busengo, basanga birenze ubushobozi bwabo bamwohereza ku Bitaro bya Nemba birangira bamujyanye i Kigali.
Ngo bagerageje gukurikirana kugira ngo bamenye niba nta kindi bapfaga, bigaragara ko ntacyo uretse urugomo.
Nyir’ugukora icyaha yatawe muri yombi ariko kuko akiri umwana utagarageza ku myaka y’ubukure akaba atafungwa usibye kumujyana mu kigo ngororamuco, Polisi yaramurekuye kugeza ubu yari akiri hanze.
Cyakora, umuryango we wategetswe gufasha Abarame kwivuza; nk’uko Umuyobozi w’akagali yakomeje abitangaza.
Uyu muyobozi yavuze ko bahumurije umuryango wa nyakwigendera, ariko uwakoze icyaha aracyashakishwa, bakeka ko yaba ari mu Mujyi wa Musanze.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imana imwakire mubayo kandi nizereko abamwishe bazahabwa ubutabera