Gakenke: Umushoferi yakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Imodoka y’ubwoko bwa Toyota Hilux yakoze impanuka mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 24/04/2012 mu gasentere ka Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke maze umushoferi wari yitwaye arakomereka.

Iyo modoka ifite puraki RAA 600 C yavaga kuri Base mu murenge wa Gashenyi yerekeza mu mujyi wa Gakenke igeze mu gasentere ka Rwamenyo irenga umuhanda igwa mu muferegi.

Iyo impanuka yatewe n’ubunyerereri bwatewe n’ imvura yaraye igwa bucya inakigwa ; nk’uko Abaturage batuye hafi y’aho imodoka yaguye batangarije umunyamakuru wa Kigalitoday.

Umushoferi wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere mu gihe abandi babiri bari kumwe na we ntacyo babaye.

Muri ako gasentere ka Rwamenyo habereye impanuka eshatu mu gihe kitarenze amezi ane zahitanye abantu batatu bose b’abanyamahanga zinangiza ibintu izo modoka zari zitwaye ndetse n’imodoka ubwazo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka