Gakenke: Umurambo watoraguwe mu muhanda rwagati bigaragara ko yishwe

Mw’ijoro ryakeye ahagana mu masa Saba n’igice zo kuri uyu wa gatandatu tariki 24/5/2014, umurambo w’umusore witwa Adriano Mwizerwa watoraguwe mu muhanda rwagati mu mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.

Umurambo w’uyu musore wari uri mu kigero cy’imyaka 26, wari uzwi ku izina rya Diane, wagaragaraga ko wishe. Uyu musore yakomokaga mu mudugudu wa Bitare mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba.

Umurambo we wahise woherezwa mubitaro bya Nemba kugirango bakurikirane imbarutso urupfu rwa nyakwigendera.

Janvier Bisengimana , munyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gakenke, yatangarije Kigali Today ko uwo murambo wabonywe mu ijoro ryahise mu muhanda wa kaburimbo uzamuka ujya ahitwa kuri Buranga.

Bisengimana yavuze ko nyakwigendera yabonwe n’abashinzwe umutekano, aho basanze bigaragara ko yishwe atemaguwe mu mutwe. Kugeza ubu harimo gukorwa iperereza ku byihishe inyuma y’urupfu rwe.

Gusa ariko Bisengimana avuga ko ibyaha by’indengakamere nk’ibi bidakunze kugaragara mu Murenge wa Gakenke, kuko undi murambo uheruka kuhatoragurwa mu kwezi kwa gatatu kandi nawe byagaragaraga ko yaguye kubera ubusinzi agahita apfa.

Bisengimana yasabye abaturage gukaza amarondo ahoraho mu muhanda wose kuko bigaragara ko n’abandi bashobora kujya kuhategera abantu.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka