Gakenke : Umurambo w’umugore warohowe mu mugezi wa Nyarutovu

Umugore w’imyaka 42 y’amavuko witwa Séraphine Nyiransabimana wo mu mudugudu wa Kabarima mu kagali ka Gasiho mu murenge wa Minazi yarohowe mu mugezi wa Nyarutovu tariki 20/05/2012 yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe abuze.

Uwo mugore wari umujyanama w’ubuzima yavuye mu rugo tariki 19/05/2012 mu gitondo ajya gukorera ikawa hakurya y’umugezi wa Nyarutovu.

Kuri uwo munsi, ubwo imvura yagwaga, yagiye kugama ku muturage utuye hafi y’ikawa ze, ihise asubira mu kazi ; nk’uko byemezwa na Gatabazi Célestin, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Minazi.

Umugabo yategereje ko umugore we ataha araheba maze abimenyesha abaturanyi n’ubuyobozi bw’ibanze batangira kumushakisha.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 20/05/2012 ni bwo abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera mu mugezi wa Nyarutovu, uhita ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruli kugira ngo ukorerwe ibizamini bityo hamenyekane impanvu y’urupfu rwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Minazi akeka ko nyakwigendera yaguye mu mugezi wa Nyarutovu wari wuzuye kubera imvura nyinshi yari yaguye igihe yatahaga.

Nyiransabimana mwene Rwabuhungu Cyrille na Kakuze Anathalie usize abana batanu n’umugabo yashyinguwe kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka