Gakenke: Umukwabu wa Polisi wafashe inzererezi 12
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yakoze umukwabu mu isoko rya Gakenke tariki 04/01/2013 ita muri yombi inzererezi 12 zitagira ibyangombwa biziranga.
Uyu mukwabu wakozwe na Polisi mu rwego rwo guhashya ibyaha bitandukanye bibera muri iryo soko cyane cyane ku munsi ryaremyeho.

Abasore baturuka mu mirenge ikikije Umurenge wa Gakenke ndetse n’Akarere ka Rulindo bashinjwa kwishora mu bikorwa bw’ubujura bwa terefone n’umukino umeze nk’urusimbi uzwi nka kazungu nararara.
Abatawe muri yombi bose bakomoka mu Karere ka Gakenke bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke. Bavuga ko bafashwe baje kurema isoko ariko bakaba bibagiwe ibyangombwa bibaranga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mujyane izo nzererezi Iwawa bazigorore
Ngo bari baje kurema isoko?haaa!! Ninjye ubizi aho bangejeje.Mucyumweru gishize batwaye agakapu k’umwana wo murugo w’umunyeshuri karimo irangamuntu ye, imyenda,amafranga 2500,produits n’amavuta by’imisatsi(iminsi mikuru yegereje!),...ari mu isoko rya GAKENKE.Uwafashwe yafashwe yambaye umwe mumyeda bari bamaze kwiba(umupira w’imbeho).None se ngo.....!!!!!!!!!!