Gakenke: Umugabo yitabye Imana aguye mu muyoboro w’amazi
Mudahigwa w’imyaka 55 wari utuye mu Kagali ka Kamonyi, Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yitabye Imana aguye mu muyoboro w’amazi y’urugomero rw’amashanyarazi ya Musarara ahita yitaba Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 28/06/2013 mu Mudugudu wa Ninda, Akagali ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke.
Nyakwigendera wari wasomye ku nzoga bishoboka ko yari yasinze yavuye kurema isoko rya Kinkware mu Karere ka Nyabihu ari kumwe n’umugore we agira ibyago aranyerera agwa mu muyoboro w’amazi y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Musarara arapfa; nk’uko William Kinamubanzi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rumbi abitangaza.

Umugore yahise atabaza abakozi bakora kuri urwo rugomero bafunga amazi babona kumukuramo. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Shyira biherereye mu Karere ka Nyabihu. Mudahigwa yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29/05/2013.
Uyu mubyeyi asize umugore n’abana barindwi. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|