Gakenke: Umugabo yishwe akubiswe ifuni

Umugabo witwa Bizimana Celestin w’imyaka 34 yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we ukaba watoraguwe muri metero 200 hafi y’urugo rwe.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu kagari ka Gikombe mu murenge wa Mataba, bikaba bicyekwa ko yishwe mu ijoro ryo kuwa 12/09/2015 ubwo yari avuye mu kabari atashye.

Bizimana asanzwe akora ubucuruzi bwo kugura inka akazisubiza. Nyuma yo gushaka inka zo kugurisha ku manywa yo kuri uyu wa 12/09/2015 akazibura, ngo yahise yerekeza mu kabari ari naho yiswe avuye.

Uwitwa Habimana yabwiye Kigali Today ko urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye biturtse ku muntu basanzwe bakorana ubucurizi wagiye kumureba iwe mu gitondo akamubura, nibwo yagiye kumushaka akagwa ku murambo we hafi y’urugo rwe.

Gusa ngo nta kibazo nyakwigendera yagiranaga n’abaturanyi ku buryo cyari kuba intandaro y’urupfu rwe. Cyakora bakekako abamwishe bamujijije amafaranga yari afite kuko mu gihe yabaga agiye kugura inka yabaga afite amafaranga agera muri miriyoni ebyiri.

Mu murenge wa Mataba hakunze kugaragara ubwicanyi bwa hato na hato kuko nko kuwa 06/08/2015 nabwo hishwe umugore witwa Mutuyimana Theophilka atemaguwe, bigacyekwa ko nawe bamujijije amafaranga kuko yagurizaga abantu amafaranga bakazamwungukira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba Nizeyimana Emmanuel avuga ko ubwicanyi bukunze kuhakorerwa bidaterwa n’uko amarondo adakorwa ahubwo abaturage bazi aho akorerwa gusa ngo abantu bakwiye kumenyera gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Abantu bagomba gutangira kumenya no gukorana n’ibigo by’imari aho kugirango birirwe bazererana amafaranga kuko uretse no kuyamwiba akaba yayazira ashobora no kuyata”.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke yabaye muri kino cyumweru yasabye ko amarondo yakazwa kugira ngo barusheho guhangana n’abitwikira ijoro bagakora ubugizi bwa nabi.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 10 )

umutekano nishingiro ryabyoce burimuntu akwiye kuba ijisho rya mugenziwe kda twirinda amakimbirane kuko tudakoze ibyo byaba bibi kurusha

gentil albert yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Rimwe na rimwe hari igihe nibaza ko numva ubwicanyi hirya no hino mu Rwanda aho ntiyaba ari imwe mu ngaruka za jenoside muri rusange kuberako abantu benshi bakoze jenoside bakumva ko kwica umuntu ntacyo bibabwiye nawe numva ngaho umugabo yishe umugore we cyangwa umwana we ngaho se umugore yakubise umugabo agafuni ngaho abavandimwe bicanye unumtu ahuye n’undi aramwishe ahaaaa...

Camille yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

BITEYEUBWOBANIMBAUMUNTUASIGAYEAZIRAIBYE

NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Mwo kwabyara mwe ubu bwicanyi bwongeye kugaragara mu gihugu cyacu birasobanura iki koko!nibatubabarire ntidushaka ubundi bwicanyi muri iki gihugu cyacu.Mu murenge wa Mataba ndabona bitoroshye rwose

kirimwabo yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

abanyamataba nabasaba ko buri wese agize ubushacye akabijisho rya mugenziwe bamenya abicanyi kko batuye muribo,Imana imwakire mubayo,apfuye ari umugabo.

rajabu yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Umunryango wabuze umuntu wihangane, RIP Bizimana.

kyane yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Amarondo nakazwe ariko kandi anakorerwe ku buryo abo bagizi ba nabi batamenyera amayira akorerwamo naho ubundi baratumaraho abantu

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Birababaje aho umuntu abura gukoresha amaboko ye NGO azabanza yice abandi ,gusa MATABA hafatirwe ingamba kuko ntibeshe mu myaka itatu gusa imfu zi maze kuhaboneka zigera kuri 4 ubutabera budufashe ufashwe aze ahaburanishirizwe muruhame,nah’Imana.

MDS yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

UMURYANGO WA BIZIMANA UKOMEZE KWIHANGANA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

umuryango wa bizimana niwihangane arko icyo nibaza ko ubwicanyi bumeze nabi akarere ka gakenke gafite izihengamba Imana yakire nyakwigendera mubayo.

Hakundimana silas yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka