Gakenke: Umugabo w’imyaka 55 afunze akekwaho gufata umwana w’imyaka 8

Munyabarenzi Gaspard w’imyaka 55 y’amavuko ubu acumbikiwe muri gereza ya Musanze mu gihe ataraburana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka umunani.

Uwo mugabo ukomoka mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke yafashwe nyuma y’uko abaturage bamunuganuze ubwo bamubonaga akinisha ako kana.

Uwo mwana w’umukobwa yemeza ko uwo Munyabarenzi Gaspard bari basanganwe. Ngo yamushukishaga igiceri k’ijana bagakora imibonano mpuzabitsina.

Munyabarenzi aramutse ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu yahanishwa igifungo hagati y’imyaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu nk’uko bigenwa n’itegeko nomero 58/2008 ryo kuwa 10/5/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Ingingo yaryo ya 16 ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15.

Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 20 kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka