Gakenke: Umugabo afunzwe azira gukubita isuka umugore we

Umugabo witwa Munyankiko utuye mu mudugudu wa Mwanza, akagari ka Nyundo, umurenge wa Mataba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke azira gukubita isuka umugore we witwa Nyirandabantuye Primitive mu mutwe akajya mu bitaro.

Munyankiko yagiranye ikibazo n’umuyobozi w’umudugudu wa Mwanza, Ahishakiye Eustache, tariki 11/03/2012 mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice arangije ataha avuga ko umugore we amwica; nk’uko umuyobozi w’umudugudu abyivugira.

Ageze mu rugo yagiranye amakimbirane n’umugore we, amukubita isuka mu mutwe ku bw’amahirwe ntiyapfa. Abaturanyi baje gutabara, bajyana uwo mugore ku kigo nderabuzima cya Mataba aho akirwariye. Amakuru dukesha kwa muganga avuga ko arimo koroherwa.

Munyankiko ahakana ko yakubise umugore we isuka ahubwo akavuga ko yamukubise igiti cy’umwumbati bimuviramo gukomereka mu mutwe.

Umuyobozi w’akagari ka Nyundo, Nsanzimana Gadi, yadutangarije ko uwo muryango umaze igihe kirekire urangwamo amakimbirane kubera umugabo wananiranye mu rugo ndetse no mu kagari.

Ubwo igihugu cyari muri gahunda yo guca nyakatsi, umurenge wahaye Munyankiko amabati kugira ngo ave muri nyakatsi, arayanga ntiyagira n’umuganda atanga kugeza inzu ye yuzuye abwira abayobozi ko nta mugabo wubakira undi.

Munyankiko ahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yahanishwa igifungo kiri hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itatu ushingiye ku ngingo ya 318 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka