Gakenke: Tagisi yagonze umunyegari arakomereka bikomeye
Ahagana saa 5h30 za mugitondo zo kuri uyu wa Kabiri tariki 09/07/2013, tagisi izwi nka “Twegerane” yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yagonze umunyegari wari utwaye inanasi zo kugurisha mu isoko rya Gakenke arakomereka bikomeye ku kuguru.
Iyi tagisi yagonze umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 witwa Harelimana mu metero nke uvuye mu Mujyi wa Gakenke, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke agwa mu muferegi.
Uyu musore ukomoka mu Kagali ka Nyanza ho mu Murenge wa Mataba, yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba n’imbangukiragutabara (ambulance) kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Barakagira Theogene, umwe mu banyonye iyi mpanuka iba yatangarije Kigali Today ko tagisi yazamukaga ijya Musanze bishoboka ko umushoferi yari atwawe n’agatotsi asanga umunyegari mu mukono we aramugonga.
Agira ati: “Iyi tagisi yazamukaga, umunyegari yamanukaga, nubwo yagonze umunyegari yaragiye kugonga umukingo, yari afite ibitotsi ubundi.”
Ngo umunyegari yikanze amatara ahunga agana mu modoka; nk’uko Biziyaremye Simeon, umushoferi wari utwaye tagisi abisobanura. Ati : “yari arimo amanuka ahangaha yikanga amatara, njye ndamuhunga agwamo.”

Aho impanuka yabereye uhasanga amaraso menshi n’inanasi yari atwaye zashwanyaguritse. Imodoka yamenetse itara ry’uruhande rumwe ndetse irahombana ariko bidakabije.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe uyu muchauffeur wa taxi arabeshya. kuko icya mbere urebye aho yamugongeye yari yatandukiriye rwose. Icya kabiri n’abandi bantu bagomba kwiga mu Rwanda ni uko umuntu ugenda ku maguru, umuntu ugenda ku igare, umuntu ugenda kuri moto ari abantu bo kubererekera. Ils sont plus vulnerables. Ngira na Leta iranyumva hano.