Gakenke: Perezida wa PSF arakekwaho uruhare mu kunyereza amafaranga y’ifumbire

Uwamariya Opportune, umucuruzi akaba na Perezida w’urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Gakenke, yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’ifumbire no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uwamariya yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Sosiyete yitwa Top Service yatsindiye kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Gakenke.

Kuwa 15/01/2015 Kigali Today yasohoye inkuru yavugaga ko Top Service yatsindiye isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Gakenke ishobora kudatanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gitaha, mu gihe yaba itishyuwe iyo yatanze mu gihembwe gishize.

Umukozi wa Top Service, Jean Paul Makuza Ntwari akaba yaravugaga ko afitiwe umwenda w’amafaranga miliyoni 135 na koperative ya Huguka Muhinzi ihuriwemo n’abashinzwe kugeza ifumbire mu baturage kuko yagiye abaha ifumbire akaba atarishyurwa.

Aya mafaranga ngo ni ayo yahereye ifumbire abashinzwe kuyigeza ku baturage (Agro dealers) guhera kuwa 20/08/2014 ariko akaba atarishurwa.

Nyuma hakomeje kubaho inama mu rwego rwo gucukumbura uburyo ikibazo giteye biza kugera naho basanze Uwamariya ashobora kuba yaragize uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga y’ifumbire.

Amakuru atandukanye aremeza ko Uwamariya yatawe muri yombi kuwa mbere tariki ya 26/01/2015 akaba afungiwe kuri sitatiyo ya polisi ya Gakenke.

Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse ku ifungwa rya Uwamariya ntabwo byadukundiye kuko inzego za polisi zivuga ko zamaze kumushikiriza inzego z’ubushinjacyaha, naho ku ruhande ry’ubushinjacyaha bakavuga ko kugira icyo batangaza muri aka kanya bishobora kubangamira iperereza ryabo, gusa ngo nyuma yo kuwa kabiri tariki ya 03/02/2015 bakaba bakwemerera na nyiri ubwite kugira icyo atangaza kuko iminsi y’iperereza izaba yarangiye.

Ubusanzwe iki kibazo cyari hagati ya rwiyemezamirimo (Top service) hamwe na koperative Huguka Muhinzi kuko hari abashinzwe kugeza ifumbire ku baturage bishyuzwaga kandi bafite inyemezabwishyu.

Aha umuyobozi wa Koperative Huguka Muhinzi, Jean Niyitegeka akaba yaravugaga ko ubusanzwe abanyamuryango bari bafite konte bishuriraho amafaranga gusa bakaza guhabwa iyindi na Top service ari nabyo byatumye havuka ikibazo.

Kuba hari abashinzwe gutanga ifumbire mu baturage bishyuzwaga mu gihe bo bavugaga ko bafite inyemezabwishyu bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ifungwa rya Uwamariya, kuko mubyo akekwaho harimo no gukoresha impapuro mbimbano arizo inyemezabwishyu za Banki ya Kigali.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 3 )

Icyifuzo ni uko urubanza rw’uyu Uwamariya Opportune rwakwihutishwa yaba ahamwe akishyura ibyo yanyereje n’indishyi yaba ntabyo agifite ibye bigatezwa cyamunara kandi akirukanwa ku mugaragaro mu nzego zose yari akuriye kuko azishebeje.

Turambiwe ubujura yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ahaaa!bwarakeye biraba da

santos yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

akabye icwende ntikoga!!!!!
Gakenke a abrite un monsntre

santos yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka