Gakenke: Inkuba ikubise batandatu bari mu masengesho, bane bahasiga ubuzima
Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.
Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Abatuye muri ako gace baganiriye na Kigali Today, bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avugana na Kigali Today kuri iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.
SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.
Ati “Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw’umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje”.
Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga , imirambo y’abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bantu bajye basengera mu nsengero kdi nazo bitabire gushyiraho imirindankuba. RIP
Muri iyi minsi bigaragara ko abantu bakomeje guhitanwa n’inkuba ahanini kubera ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibi byago.
Abantu muri rusange bakwiye kumva ko nta na rimwe baba bafite ubudahangarwa igihe imvura igwa Kandi irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba. Amabwiriza yatanzwe ni ukwihutira gushaka inyubako yo kugamamo bikaba byiza kurushaho
igihe hari imirindankuba.
Kugama munsi y’ibiti kimwe no kuba ahitaruye hasumba ibihakikije cg kuba mumazi inkuba zikubita ni ukwikururira ibyago
Indyadya zakubiswe nyine
Tujye tumenya ko Imana itumva abantu bose bayisenga.Urugero,muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha.Abandi itumva ni abantu basenga mu buryo budahuye nuko bible ivuga.Urugero ni abasenga imana y’ubutatu (data,mwana na mwuka wera).Nyamara bible ivuga ko imana ari imwe gusa yitwa Yehova (se wa Yezu).
Ntabwo Ari I ruri Gusa ahubwo muri iyi minsi nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi muri Gakenke inkuba zitumereye nabi mudukorere ubuvugizi hagire igikorwa muburyo bwo kugabanya izi pfu zabantu uko imvura iguye Niko iri gusiga inkuba zishe abantu .
Ntabwo Ari I ruri Gusa ahubwo muri iyi minsi nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi muri Gakenke inkuba zitumereye nabi mudukorere ubuvugizi hagire igikorwa muburyo bwo kugabanya izi pfu zabantu uko imvura iguye Niko iri gusiga inkuba zishe abantu .
Inkuru ibabaje cyane.Tekereza ko barimo gusenga Imana!!Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.
Aba bagiye mw’ijuru
Nugukora ubukangurambaga kuby’inkuba
Imana nikina wasanga Ari indyadya zakubiswe n’inkuba kuko inshuro nyinshi harabajyayo bagasambanirayo
Imana nikina wasanga Ari indyadya zakubiswe n’inkuba kuko inshuro nyinshi harabajyayo bagasambanirayo
Sawa nyine, ngo basambanaga ntanisoni, wowe se aho usambanira ko itaragikubitirayo. Uri kigarasha kurulimi ndakugaye