Gakenke : Impfu zo mu birombe n’ubugizi bwa nabi byahungabanyije umutekano

Mu nama y’umutekano yagutse y’Akarere ka Gakenke yateranye taliki ya 28 Ukwakira 2011 hagaragaye ko ibyaha byabaye atari byinshi usibye abantu umunani bahitanwe n’ibirombe by’amabuye, ubugizi bwa nabi bwahitanye umwana w’umukobwa n’impanuka zo mu muhanda ziyongereye.

Ku kibazo cy’impanuka ziterwa n’ibirombe by’amabuye, umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gakenke na Rulindo, Koloneli Habyarimana André arasaba banyir’ibirombe gufata ingamba zo kurinda ubuzima by’abakozi babikoramo bitabaye ibyo ubucukuzi bwabo bushobora guhagarara aho kugira ngo abantu babure ubuzima.

Mu bindi byahungabanyije umutekano harimo ubugizi bya nabi byahitanye umwana w’umukobwa w’imfubyi wo mu Murenge wa Gakenke basanze yapfuye mugitondo. Undi mukobwa yatewe icyuma n’umusore washakakaga kumufata ku ngufu none akaba avurirwa mu Bitaro bya Nemba. Hari kandi umuganga wo mu Murenge wa Muzo wahambiriwe arohwa muri Nyabarongo n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Abari muri iyo mana bakeka ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa n’abasore bigize ibyigomeke none hasabwe ko Polisi yabahagurukira bagatabwa muri yombi. Basanga ari byiza ko bahabwa ibihano by’amaboko mu rwego rwo kubagorora kuko aho byatanzwe byabasubije ku murongo.

Kubera impanuka zo mu muhanda zariyongereye kubera umuhanda wa kaburimbo mushya ; polisi irasabwa kongera apolisi mu muhanda.
Muri iyo nama abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kujya batanga amakuru ku gihe kugira abafite imigambi mibi yo guhungabanya umutekano batahurwe batarayishyira mu bikorwa. Hanasabwe ko abakatiwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) bashyirwa ku rutonde maze bakazajya kurangiza igihano bahawe.

Iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo uyobora Uturere twa Gakenke na Rulindo, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Umuyobozi w’Akarere n’abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka