Gakenke: Impanuka yatumye abagabo babiri bafatanwa urumogi ibiro bitanu
Celestin Vuningoma w’imyaka 32 na Alphonse Ndacyayisenga w’imyaka 23 bakomoka mu Karere ka Kamonyi bafatanwe ibiro bitanu by’urumogi ubwo bakoraga impanuka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 11/11/2012.
Vuningoma, umumotari i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali yatangarije Kigali Today ko yahagurutse mu Karere ka Kamonyi ari kumwe na Ndacyayisenga mu masaha y’umugoroba baza gutwara urumogi mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke.
Uyu mugabo w’abana batatu asobanura ko umuntu wari wamutumye yari kumuhemba amafaranga ibihumbi 15. Yiyemera ko yari inshuro ya kabiri aje gutwara ibyo biyobyabwenge mu Karere ka Gakenke kuko ngo inshuro ya mbere yazanye na nyir’ubwite ubicururiza mu Karere ka Kamonyi.
Vuningoma na Ndacyayisenga birinda gutangaza umucuruzi w’ibiyobyabwenge wabahaye urwo rumogi rupima ibiro bitanu, bakoze impanuka batashye tariki 11/11/2012 mu masaha ya saa yine na saa tanu z’ijoro mu Kagali ka Mucaca mu Murenge wa Nemba.
Ngo ubwo bamanukaga mu muhanda w’igitaka batezwe n’umuntu akubita igiti Vuningoma wari utwaye moto maze ararekura bahita bikubita hasi. Yemeza ko uwo muntu atavuga yamukubise kubera ko banze kumuha inzoga kugira ngo atazabatanga ku nzego zishinzwe umutekano cyangwa ubuyobozi bw’ibanze.
Vuningoma yahise avunika akaboko bisaba kugakotera kandi n’igice cy’agatuza kiramubabaza cyane kubera igiti yakubiswe na ho Ndacyayisenga yavunitse akaguru k’iburyo.
Abo bagabo barwariye ku Bitaro Bikuru bya Nemba bacungiwe hafi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo badatoroka ubutabera kandi hari ibyaha bakurikiranweho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Francis Gahima atangaza ko abo bagabo babiri bagomba kuvurwa bamara gukira bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku byaha bakekwaho.
Supt. Gahima asaba abatwara ibinyabiziga birimo moto kwirinda gutwara ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka zo gufatwa nk’abafatanyacyaha bityo abibutsa ko bafite inshingano zo kugenzura ibyo abagenzi bahetse batwaye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
POLICE ITUBEHAFI KABISA BIRAKABIJE BAJYEBARYAMAKARE BAREKEGUSINZIRA IBIYOBY’ABWENGE NO!!!
twamaganye abasha kudusebereza akarere
mubihanganire
gose muzababarire imana yarabihaniye
Abo bantu batwara bakanacuruza ibiyobyabwenge bajye bahanwa.