Gakenke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka itanu

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko witwa Dieudonne Mugiraneza yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana tariki 11/05/2012 mu masaha y’igicamunsi mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke.

Impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi no kutabona umuhanda neza kuko hakunze kuba igihu mu gihe cy’imvura; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke kugira ngo ukorerwe ibizamini.

Polisi y’igihugu irasaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda kwiruka mu gihe cy’imvura kuko bitera impanuka.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege agira ati: “Imvura ituma umuhanda unyerera kandi ntuwubone neza. Biragorana kuguma mu muhanda, guhagarara cyangwa kwirinda kugongana ni’izindi modoka”.

Supt. Badege yongeraho ko kubura feri, kutabona neza ku mushoferi no kutagira amatara byongera impanuka zibera mu muhanda.

Yibukije abashoferi ko hashyizweho ibihano bikarishye ku batazajya bajyana imodoka zabo muri controle ku gihe cyagenwe, kuko bazacibwa amande menshi ndetse n’ibinyabiziga byabo bigafatwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka