Gakenke: Impanuka iguyemo abantu batatu

Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (CAVM), yakoze impanuka ihitana batatu, barimo babiri bari muri iyo modoka n’umuturage yagonze ari ku igare.

Imodoka yaguye mu mugezi wa Base
Imodoka yaguye mu mugezi wa Base

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ubwo iyo modoka ifite plaque GR703C, yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, igonga umunyamaguru, ari nako yahise igonga n’umunyegare wari uhetse umugenzi, imodoka ihita itakaza icyerekezo igwa mu mugezi wa Base.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yemeje ayo makuru, ati “Ni impanuka yabaye saa cyenda n’iminota 20 aho imodoka ya UR ishami rya Busogo, yavaga i Musanze yerekeza i Kigali igeze kuri Base mu Karere ka Gakenke, ikora impanuka ihitana batatu hakomereka batanu”.

Arongera ati “Hari abo yagonze batari bayirimo, hari uwagendaga n’amaguru n’uwari ku igare, muri batatu bapfuye harimo umushoferi n’undi bari kumwe mu modoka, hapfa n’umuturage wari ku igare, abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Nemba, kugira ngo bitabweho n’abaganga”.

SP Mwiseneza, yavuze ko bataramenya icyaba cyateye iyo mpanuka, avuga ko bagikurikirana kugira ngo bamenye impamvu zayo.

Ati “Turacyakurikirana, ubundi impanuka iyo ibaye, urumva umushoferi ntariho ngo avuge uko byagenze, ariko rimwe na rimwe hari ubwo usanga ari ibibazo by’umuvuduko ukabije, cyangwa ibibazo by’imodoka, turacyabikurikirana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka