Gakenke : Imodoka yakoze impanuka umushoferi aburirwa irengero

Imodoka y’ubwoko bwa Toyota 4Runner yakoze impanuka mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 16/04/2012 mu mudugudu wa Bigogwe, akagali ka Kintare, umurenge wa Kivuguruga, umushoferi wari uyitwaye aburirwa irengero.

Imodoka ifite puraki RAB 556 Z yavaga i Musanze yerekeza i Gakenke, yarenze umuhanda imanuka ku musozi muri metero 150 uvuye ku muhanda ihagarara mu gikombe kirimo umugezi.

Umushoferi wari wenyine mu modoka yavuye aho impanuka yabereye nta muntu n’umwe wari wahagera atinya ko abaturage bamugirira nabi, aza kujyanwa kwa muganga i Musanze n’imodoka yasanze aryamye ku muhanda. Umushoferi yavunitse umugongo akaba anaribwa mu gatuza; nk’uko nyiri imodoka witwa Mporanyimana Felicien avuga.

Yongeraho ko umushoferi we yamubwiye ko impanuka yatewe n’ikamyo yamuturutse imbere yari itwaye tingatinga kandi hariho igihu agerageje kuyikwepa ashiduka ari munsi y’umuhanda.

Abaturage bafatanyije n’abasirikare batabaye bwa mbere bavuga ko bakihagera bagerageje gushakisha abantu bari bayirimo ntibagira n’umwe baca iryera.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, mu kagali ka Buranga, umurenge wa Nemba mu birometero nka bibiri uvuye aho impanuka yabereye, habereye impanuka nk’iyo imodoka y’ubwoko bwa Fuso irenga umuhanda igwa mu metero 200 uvuye ku muhanda wa kaburimbo hakomereka abantu bane ku buryo bukomeye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka