Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi, abayirimo bahita bapfa

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo kuko imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, irenga umuhanda igwa mu mugezi.

Ati “ Abantu babiri bari mu modoka bahise bapfa, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma (Autopsy).

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana, bakaba bahise batangira gukora iperereza no gushaka uburyo iyo modoka yakurwa mu mazi.

Ati “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yooooo Muzungu disi yakorera mukigo cya Sonatubes,urupfu rwe rwantunguye kbs nagizengo ndimo ndarota.RIP Muzungu

Nsanzimana Jean claude yanditse ku itariki ya: 8-12-2024  →  Musubize

ABATWARA IBINYABIZIGA BAGEBITWARARIKA BAGENDERE KUMUDUKO UTATEZA IMPANUKA

MISAGO yanditse ku itariki ya: 7-12-2024  →  Musubize

Roho z’ababuriye ubuzima bwabo muri iyi mpanuka ziruhukire mu mahoro, n’imiryango yabuze ababo,ikomeze kwihangana!
Umuhanda ukikije uriya mugezi wa Base, abagera kuri 6 bamaze kuhaburira ubuzima bwabo bitewe n’impanuka zahabereye mu gihe kingana n’umwaka.Ndibuka ko kuri 26/11/2023, hari indi modoka yaguye mu mugezi wa Base itwara ubuzima bwabarenga 4, kdi ikigaragara, uburyo yaguye mu mugezi igaramye, bisa neza neza ni uko iyi mpanuka yabayemo. Birakwiye ko ababishinzwe (Traffic police, RTDA, Akarere ka Gakenke, etc) bakora igenzura rya kiriya gice cy’umuhanda, byaba ngombwa hakanashyirwaho "protective barriers" zakumira ibinyabiziga kuva/kurenga imbibi z’umuhanda. Ndibaza ko ibyakwangirika ndetse no kubura ubuzima byakumirwa ku kigero cyo hejuru mu gihe hari ingamba zifatiwe kiriya gice cy’umuhanda. Murakoze

Niyonshuti G. yanditse ku itariki ya: 7-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka