Gakenke: Imodoka yagonze umumotari ihita yigendera

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yagoze umumotari witwa Joseph Turahimana nimugoroba tariki 29/05/2012 mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke maze imodoka ihita yigendera.

Ababonye impanuka bavuga ko uwo mumotari yagonzwe n’imodoka ya coaster itaramenyekana yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeza i Kigali ariko ikimara kumugonga ntabwo yahagaze ahubwo yahise ikomeza iragenda.

Turahimana avuga ko atazi uko byagenze ariko agakeka ko imodoka yamugonze yamuturutse inyuma kuko atigeze ayibona.

Uyu mumotari wagonzwe yahise ajyanwa n’imbangukiragutabara (ambulance) ku Bitaro Bikuru bya Nemba, mu karere ka Gakenke kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Turahimana mu bitaro bikuru bya Nemba.
Turahimana mu bitaro bikuru bya Nemba.

Ubwo twasangaga Turahimana aho arwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba tariki 30/05/2012, mu ijwi ridasohoka neza, afite ibikomere mu maso ndetse n’umutwe ubyimbye yatangaje ko yumva aribwa umutwe n’umugongo.

Akeka ko ashobora kuba yikubise hasi ubwo yagiraga impanuka. Ahandi hose ngoarumva nta kibazo afite.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka