Gakenke: Imodoka yagonze igiti, batatu barakomereka
Mu muhanda Musanze - Kigali, imodoka itwara abagenzi ya BUS YUTONG RAH276D, yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, yakoze impanuka, igonga igiti kiri ku nkengero z’umuhanda.
Ni impanuka yabereye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, mu ma saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabitangarije Kigali Today.
SP Mwiseneza yavuze ko hakomeretse batatu mu bari muri iyo modoka, ati “Yagonze igiti kiri hakujya y’umuhanda, hakomereka batatu mu bagenzi bari muri iyo modoka, bajyanwa na Ambulance mu bitaro bya Ruhengeri”.
Abo bakomeretse, ni Niyitegeka Jean Baptiste w’imyaka 33 wakomeretse ku mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w’imyaka 21 wakomeretse ku kuboko na Berwa Dela Joe Ines w’imyaka 21 wakomeretse mu maso.
SP Mwiseneza yavuze ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|