Gakenke: Imodoka enye zagonganye ariko ntawahasize ubuzima

Mu ikorosi riri ku muhanda munini werekeza i Musanze na Rubavu uri munsi y’akarere ka Gakenke habereye impanuka yagonganiyemo imodoka enye ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima uretse umuntu umwe wakomeretse bidakomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Mata ahagana sa mbiri ngo yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yaturukaga i Musanze kuko ariyo yagonze izindi modoka uko ari eshatu; nk’uko bitangazwa na bamwe mu babonye iyo mpanuka.

Imodoka zagonzwe ni imodoka itwara abagenzi ya Virunga, Land Rover nayo yaturukaga Musanze hamwe na Daihatsu yaturukaga i Kagali. Aho zagonganiye umuhanda wangiritse kuburyo imodoka izimanuka n’izizamuka bitabasha kubisikanirano.

Ikamyo yagonze izindi modoka eshatu.
Ikamyo yagonze izindi modoka eshatu.

Nubwo ariko iyi mpanuka yakozwe n’imodoka inye nta muntu wahatakarije ubuzima uretse umuntu umwe wari muri Coaster wakomeretse bidadakabije cyane maze ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Nemba.

Abandi bose bahise bitahira kuko nta kibazo gikomeye bagize uretse ubwoba bwagaragaga ku bari bamaze kurokoka iyo mpanuka idasanzwe.

Uretse kandi iyo mpanuka yabaye mu ijoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 mata hari ndi mpanuka yabereye ahitwa Murwamenyo hafi gato yo kuri Base mu murenge wa Gashenyi aho Daihatsu yari ipakiye ibirayi yerekeza i Kagali yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo gusa abarimo bose bakaba bayivuyemo ari bazima.

Umuvugizi wa police ishami ry’umutekano wo mu muhanda, Supt JMV Ndushabandi, yatangarije Kigali Today ko nta muntu n’umwe wahitanwe n’iyi mpanuka yatewe n’ikamyo, ariko abashoferi bakwiye kwita ku byapa byo ku muhanda.

Coaster ya Virunga yangiritse inyuma.
Coaster ya Virunga yangiritse inyuma.

Agira ati “nta kindi kiba cyihishe inyuma y’impanuka kuko inyishi ziterwa n’imyumvire y’umuntu cyangwa imiterere y’umuhanda kandi umuhanda wo mu majyaruguru ukaba uhanamye rimwe na rimwe ugasanga ibinyabiziga bikunze kubura feri”.

Supt Ndushabandi akomeza avuga ko banyiri binyabiziga bakwiye kujya bafata igihe bakaruhura ibinyabiziga byabo kugirango babashe gukurikirana ibibazo byabyo.

Umuvugizi wa police ishami ry’umutekano wo mu muhanda kandi asobanura ko imiterere y’umuhanda itagakwiye kuba impamvu yo gukora impanuka kuko haba hari ibyapa biburira abashoferi mbere yuko bagera ahantu hatameze neza bityo agasanga idakwiye kuba impamvu.

Land Rover nayo yagonzwe n'ikamyo.
Land Rover nayo yagonzwe n’ikamyo.

Ati “haba hari ibimenyetso bibanziriza bigaragaza ko mu muhanda hari ikibazo, umushoferi rero witwara binyuranyije n’amabwiriza aba yahawe n’icyo cyapa niwe uba ari ikibazo nkuko navuze ko impanuka nyishi ziterwa n’imyuvire cyangwa imiterere y’umuntu”.

Supt Ndushabandia asoza asaba abantu bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda bakamenya icyo icyapa kibaburira ubundi bakamenya n’uko bitwara.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka