Gakenke: Ikibazo cy’abagaragaye bagirana amakimbirane n’uwari utwaye moto kiri gukurikiranwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, aratangaza ko ikibazo cy’abagaragaye mu mashusho bakorera umuntu urugomo kiri gukurikiranwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuntu bivugwa ko ari umumotari, bamukubita, bikagera n’ubwo bagerageza kumunigisha umugozi.

Uwo mumotari wari utwaye ibiribwa(urusenda mu mifuka), yafatiwe mu Murenge wa Muhondo, ubwo yarimo agerageza kurenga imbibi z’Akarere ka Gakenke, yinjira mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 bitemewe.

Nzamwita Déogratias yagize ati: “Uwo mumotari yashakaga kwerekeza muri Rulindo avuye muri Gakenke. Mu kumuhagarika, ubwo yari ageze mu Murenge wa Muhondo, umenya yahutaje abamuhagaritse, na bo mu gushaka kwirwanaho, basa n’ababikora mu buryo bigaragara ko budahwitse”.

Ati: “Nanjye nabibonye gutyo mu mashusho, ariko urumva nyine, ibyo bibazo byatewe n’uko uwo mumotari yashakaga kwambukiranya uturere twombi kandi twese tuzi neza ko muri iki gihe cya Guma mu Karere bitemewe. N’ubwo abamuhagaritse babikoze nabi, ariko ubwabyo n’uwo mumotari yari yakoze amakosa. Abantu ntibakwiye kurenga ku mabwiriza ngo bakinishe iki cyorezo uko biboneye.”

Mu bagaragaye muri aya mashusho, bari mu kazi ko gukumira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake, abakorera ku rwego rw’Umudugudu na Gitifu w’Umurenge wa Muhondo ugaragara mu mashusho akandagiye kuri moto y’uwo mumotari.

Mayor Nzamwita, avuga ko n’ubwo bigaragara ko bari mu kazi ko gukumira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo babikozemo ngo nibwo butagenze neza.

Ati: “Ni yo mpamvu twabihariye RIB ngo ibikurikirane, irebe neza uruhare rwa buri wese, ugaragaraho amakosa abihanirwe”.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo mumotari yafashwe nta ruhushya yasabye. Mu gukubita umuhuzabikorwa w’Umurenge ngo akaba aribwo urubyiruko rw’abakorerabushake rwatabaye. Naho ikijyanye no gukubita uwo mumotari, Polisi yavuze ko kiri gukurikiranwa.

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino, Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kutagikerensa, kuko ubukana bwacyo budasiba kwigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Tubiharire ubutabera

Alias yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ariko KO umenya gutwara ibiribwa byemewe? Haba ku magare,haba ku modoka,haba na moto? Ababisobanukiwe batwunganira bityo abantu bagasonukirwa aho kugwa no kugusha mu bibazo.murakoze

Uwomunyamabanga nshingwabikorwa yakose amakosa agomba kubihanirwa kuko ikosa ntirikosorwa irindi,kwambika umuntu ubusa birahanirwa agerekaho nokumukubita birababaje cyanye abayobozi bagikora nkibyo murikigohe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Eh ! Aha ni muRwanda? Bamuhambiriye ! Ubundi umutekano ukorwa kinyamwuga ! Icyahe= igihano bijyanye nibyo bita droit de l.homme et devoirs. Izi milices umuntu ahura nazo zigahondagura ijisho zigakuramo zigahambira sinakubwira ziba zitukisha U rwanda...

Luc yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Nibyo umumotari yakoze amakosa yo kurenga kumabwiriza,ariko nabamufashe ntacyo bamurushije,kuko bamukoreye iyica rubozo,bamuciriyeho ipantalo kujyeza naho ubwambure bwe bugaragara,imijyeri yo minda,bamunigisha ikiziriko nukuri birababaje biteye agahinda, kuko ibintu byo kwihanira narinziko bitemewe mugihugu cyacu, ubuse koko iriya video irajyera kuri president ngo arebe ibibera ubugome ndengakamere bukorerwa abaturajye!!!

Juvenal yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka