Gakenke: Ikamyo yikoreye sima yagaramye mu muhanda irawufunga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 mu masaha ya saa moya, ikamyo yari ipakiye isima (amakontineri abiri akururana) iva mu Karere ka Musanze igana i Kigali, yabirindutse igarama mu muhanda irawufunga.

Ikamyo yabirindutse ku buryo imifuka ya sima myinshi ngo yashwanyukiye mu muhanda (Ifoto: Hauke Hayen)
Ikamyo yabirindutse ku buryo imifuka ya sima myinshi ngo yashwanyukiye mu muhanda (Ifoto: Hauke Hayen)

Iyi mpanuka yabereye ku musozi witwa Buranga uri mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Gahinga, umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, ariko ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Umushoferi w’iyo kamyo yavugaga ko yabuze feri atangira kurwana no kugira ngo idatogoka ku manga y’umusozi, agerageza no kuyegeka ku ruhande biranga.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yatangarije Kigali Today kuri telefone, ko uretse sima yangiritse, abantu babiri bari muri iyo modoka(umushoferi n’umukarani we) bose ari bazima, icyakora ngo umukarani yakomeretse akaguru mu buryo bworoheje.

Iyo kamyo yabanje gufunga umuhanda Kigali Musanze mu gihe kingana n’isaha, ariko kuri ubu ukaba uri nyabagendwa nk’uko Umuyobozi w’akarere yakomeje abisobanura.

Ati "Turashimira cyane abaturage kuko ari bo bapakuruye sima mu ikamyo kugira ngo ibashe gushyirwa ku ruhande, ubu umuhanda uragendwa. Turasaba ariko abaturage kurinda iyo sima kuko atari iyabo, ndetse n’imodoka zihanyura zigomba kwitonda kuko umuhanda urakoreshwa igice kimwe".

Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Revelien yabwiye ikinyamakuru Panorama ko bapimye umushoferi w’iyo kamyo bagasanga nta bisindisha yanyoye.

Uyu mukuru wa Polisi mu Majyarugu yavuze ko iyo kamyo yari ikiri nshyashya ku buryo itari yajyanwa na rimwe mu kigo kigenzura ibinyabiziga.

Harakoreshwa igice kimwe cy'umuhanda
Harakoreshwa igice kimwe cy’umuhanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka