Gakenke: Ikamyo yahitanye abantu babiri

Ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yakoze impanuka, tariki 05/02/2012, mu Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke umushoferi na kigingi we bahita bitaba imana.

Abaturage batuye hafi y’aho iyo kamyo yaguye bavuga ko impanuka yabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ariko ntibamenya icyayiteye kuko bari mu nzu ubwo impanuka yabaga. Ngo bumvise urusaku rw’amaferi nyuma bumva iraguye. Iyo kamyo yaguye mu nsi y’umuhanda ahantu mu ikorosi.

Umushoferi Ahmed Abdullahi w’imyaka 24 y’amavuko na kigingi we Rachid bose bakomoka muri Tanzaniya bahise bapfa, imirambo ijyanywa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Ikamyo yarenze umuhanda imena amavuta yose yari itwaye
Ikamyo yarenze umuhanda imena amavuta yose yari itwaye

Iyo kamyo ifite nimero ziyiranga T 487 AEE yari itwaye amavuta y’indege (benzine) yavaga i Dar-es-Salaam mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe cyitarenze amezi abiri, muri iryo ikoni ryo mu Rwamenyo habereye impanuka ebyiri z’amakamyo zikomeye zahitanye abantu babiri n’ibintu ziba zitwaye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka