Gakenke: Ibiza byahitanye umwana w’imyaka 6, inzu 13 zirangirika
Imwana w’imyaka itandatu yitabye Imana, nyina umubyara arakomereka kubera imvura nyinshi yateye inkangu yagwiriye inzu babagamo kuri iki cyumweru tariki 07/04/2013. Iyo mvura nyinshi yanangije amazu 13 mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke.
Bapfakurera Marie Chantal utuye mu Mudugudu wa Bukurura, Akagali ka Gahinga mu Murenge wa Nemba yabonye inkangu imanutse iguye ku nzu arwana no gusohora abana babiri, uwa gatatu witwa Ntezimana Jean de Dieu inzu iramugwira ahita apfa mu gihe yari atarabasha kumugeza hanze.
Bapfakurera yakomeretse ndetse anavunika ukuboko. Yahise ajyana kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Nemba aho arimo gukurikinwa n’abaganga. Iki kiza cyabaye umugabo we adahari kuko asanzwe akorera mu Karere ka Musanze.
Iyi mvura yanangije amazu 13 yo mu murenge wa Nemba harimo n’iyasenyutse burundu; nk’uko bitangazwa na Rwabukumba Mado, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba.
Uretse amazu yangiritse, iyo mvura yagushije ibitengu mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali ku buryo akarere katorohewe no kubikuramo kugira ngo umuhanda urusheho kuba nyabagendwa.
Ibiza byasambuye inzu 20 mu byumweru bitatu bishize
Tariki 18/03/2013, Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura yasambuye amazu agera kuri 20, ibiti bigwira insinga z’umuriro w’amashanyarazi bituma abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke barara mu icuraburindi.
Iyo mvura yaguye mu Mirenge ya Gakenke na Nemba. Amazu 16 yasambutse mu Murenge wa Gakenke n’ andi mazu 4 yo mu Murenge wa Nemba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|