Gakenke: Hatoraguwe umurambo w’umwana uri mu kigero cy’ukwezi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/10/2014, mu mudugugu wa Karorero mu kagari ka Buheta mu murenge wa Gakenke mu isambu wa kampani (Company) irimo kubaka ibagiro, hatoraguwe umurambo w’uruhinja ruri mu kigero cy’ukwezi kumwe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uwarutaye akaba yari ataramenyekana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gakenke buremeza aya makuru gusa bukavuga ko n’ubwo umurambo wasanzwe mu gice cy’umurenge wabo bishoboka ko uwawutaye atari ho atuye kuko aho watoraguwe ari hagati y’umurenge wa Karambo, Gashenyi ndetse n’uwa Gakenke itandukanywa n’umugezi wa Base.

Ikindi gishingirwaho ni uko nyuma yo kubona uyu murambo w’uruhinja hiyambajwe abajyanama b’ubuzima bo mu tugari tubiri twegereye aho wagaragaye kugira ngo barebe niba hari uwaba azi nyina w’uyu mwana, ariko ntawabashije kumumenya nk’uko Janvier Bisengimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke abisobanura.

Ati “twagerageje gukoresha abajyanama b’ubuzima bose uziko kenshi burya mu mudugudu baba bazi umuntu utwite cyangwa se uwabyaye ariko mu by’ukuri mu murenge wa Gakenke mu tugari tubiri dukikije ahangaha turi ntawe twigeze tubonamo”.

Umurambo w’uru ruhinja byagaragaraga ko wahatawe mu rukerera kandi bikaba binashoboka ko uyu mwana yaba yahitanwe n’imvura yahereye mu masaha y’igitondo kuko basanze yose yamuhitiyeho, wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bakomeje gusabwa gutanga amakuru kandi mugihe cyangombwa, by’umwihariko ababyeyi bakaba bashishikarizwa kwirinda kujya babyara abana bo kujugunya kuko atari umuco nyarwanda kandi ko nta n’indangagaciro zirimo.

Ubuyobozi bw’umurenge hamwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano bahise batangira iperereza ku muntu waba wihishe inyuma y’ubu bugome kugira ngo ashikirizwe ubutabera.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka