Gakenke: Hatoraguwe umurambo w’umukuru w’umudugudu
Mu rugabaniro rw’Imirenge ya Karambo, Nemba na Gakenke, mu kiraro kirekire gihari, hatoraguwe umurambo w’umukuru w’Umudugudu wa Bukweto mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Karambo witwa Aimable Ngendahimana.
Umurambo w’uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko wabonetse mu masaha y’igitondo ku wa 16/12/2014 uhita ujyanwa ku bitaro bya Nemba kugira ngo harebwe impamvu y’urupfu rwe.
Tariki ya 15/12/2014 nyakwigendera ngo yiriranwe n’abaturage iruhande rw’iki kiraro yatoraguwemo bakorana umuganda wo kwikorera umuhanda ubahuza n’iyi mirenge bahana imbib.
Nyuma y’uyu muganda mu masaha y’umugoroba ngo nyakwigendera yahise yerekeza mu Murenge wa Gakenke agiye kunywa inzoga avayo bwije, mugitondo baza kumusanga munsi y’ikiraro yitabye imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Janvier Bisengimana asobanura ko nyakwigendera bamusanze mu mudugudu wa Kabaya munsi y’ikiraro cyambuka kijya mu mirenge ya Nemba na Karambo, gusa ngo icyagaragariraga ijisho ni uko ntagikomere yari afite kandi bakaba bamusanganye terefone ye hamwe n’ibyangombwa, ku buryo bishoboka ko ntawihishe inyuma y’urupfu rwe.
Ati “amakuru menshi ahamya ko ashobora kuba yagiye akagwa muri kiriya kiraro kuko ni ikiraro kirekire kandi cy’ibiti ku buryo nta bikomere twamusanganye, kandi twasanze agifite n’ibyangombwa bye byose mu mufuka na terefone byose ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko ntawaba abyihishe inyuma”.
Naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo ubarizwamo umudugudu Ngendahimana yari abereye umuyobozi, Gustave Gahire asobanura ko nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’abaturage yayoboraga ku buryo bakwemeza ko aribo bamuhitanye.
Ati “nzi ko nta makimbirane yagiranaga n’abaturage kandi n’aho yaguye atari ho yayoboraga. Kandi n’iyo aza kuba hari amakimbirane yari afitanye n’abaturage mba narabimenye kare”.
Umuvugizi wa Police akaba n’umugenzacyaha mukuru mu ntara y’amajyaruguru, Spt Christopher Semuhungu yemeza ko aya makuru ari impamo gusa akavuga ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye icyihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.
Uretse kuba impamvu y’urupfu rw’umuyobozi w’Umudugudu wa Bukweto itaramenyekana, mu rwego rwo kurangiza umwaka neza ari nako hatangirwa uwundi, Spt Semuhungu arasaba abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru kwirinda kwishimisha mu buryo bukabije kuko bishobora kubakururira ibindi bibazo.
Ati “ubutumwa duha abaturage ni uko bakwirinda muri iyi minsi mikuru cyane cyane bakirinda ibintu byo kwishimisha mu buryo bukabije kuko bishobora kubakururira ibindi bibazo bikaba byabashora mu gukora ibyaha”.
Uru rupfu rw’umuyobozi w’Umudugudu wa Bukweto ruje nyuma y’aho kuwa 15/10/2014, mu kiraro kiri munsi y’umuhanda Munini Kigari-Rubavu mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba hatoraguwe umurambo w’umugabo w’imyaka 42 y’amavuko witwa Claude Dusabimana bitaga Kadende byagaragaraga ko yishwe atewe icuma mu mutwe.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|