Gakenke: Gutanga ibihano ngo biri mu byatuma amarondo akorwa neza

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Gakenke yabaye tariki 08/01/2013, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deo yasabye abayobozi b’imirenge gucishaho akanyafu abaturage batitabira gukora irondo babaca amande ngo ni byo bizatuma bitabira gukora irondo.

Bwana Nzamwita yavuze ko gutanga ibi bihano byatuma abaturage bakangukira gukora amarondo neza bakicungira umutekano aho batuye.

Ngo nubwo urutonde rw’abaturage bakora amarondo rwakozwe rukaba rumanitse ku biro by’inzego z’ubuyobozi, abenshi ntibakora amarondo na bake bayakora bagerayo bagahita bitahira.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y'umutekano.
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y’umutekano.

Kugira ngo umutekano ukazwe ku dusantere tw’ubucuruzi n’ibigo by’amashuri, ubuyobozi bw’akarere bwategetse ko hacungwa umunsi ku munsi n’abashinzwe umutekano babihugukiye [Inkeragutabara] abacuruzi na ba nyir’ibigo bakabishyura ku kwezi.

Iyi nama yagarutse kandi ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazakirwa vuba aha bakanatuzwa muri aka karere, ngo barangije gutunganya inzu iri mu Murenge wa Cyabingo izakira imiryango 54 mu gihe bacyubakirwa amazu yo guturamo.

Buri murenge uzakira imiryango itatu, bakazubakirwa amazu ndetse bakanabaha amasambu yo guhinga yari aya Leta cyane cyane ibishanga cyangwa ibisagara byabura bakaba bafata amashyamba aho ari.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka