Gakenke: Batatu batawe muri yombi bakurikiranweho kwiba SACCO y’umurenge wa Kamubuga

Abantu batatu batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Gakenke nyuma y’ubujura bwibasiye SACCO y’umurenge wa Kamubuga mu ijoro ryishyira kuwa kane tariki 02/08/2012.

Bigirimana Viateur, Twagirayezu Theoneste na Nkinzabo bararira ibiro by’umurenge wa Kamubuga biri mu metero nkeya za SACCO ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke bakurikiranweho ubujura bwa SACCO “Iziyigihe”.

Iyi SACCO yibwe bacukuye inzu ikoreramo maze batwara amafaranga 24.623 y’ibiceri basanze hejuru y’umutamwenwa kandi muri iryo joro umuzamu ntabwo yari yaharaye kuko bamusanze mu rugo iwe mu rukerera; nk’uko byemezwa na Twagirayezu Bernard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga.

Amakuru y’uko SACCO yibwe yamenyekanye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo, umuzamu umwe w’umurenge anyuze inyuma ya SACCO asanga yapfumuwe kandi n’umuzamu wayo nta we uhari.

Hagati mu kwezi kwa gatandatu, SACCO y’umurenge wa Rusasa yibwe amafaranga arenga ibihumbi 600 bacukuye inzu ikoreramo ndetse na SACCO y’Umurenge wa Kivuruga muri uko kwezi bagerageje kuyiba bayicukuye ku bw’amahirwe barabatesha.

Nyuma y’ubwo bujura bwibasiye SACCO z’akarere ka Gakeke, umuyobozi wako, Nzamwita Deogratias yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gushyiraho inkeragutabara zo gucunga umutekano wazo no kuraza amafaranga yose ya SACCO mu mitamwenwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abaturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka