Gakenke: Batatu bafunzwe bakurikiranweho kwiba inka

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu Karere ka Gakenke hafungiye abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba Inyana, gusa umwe muri bo arabihakana kandi ariwe banyiri gufatanwa inka bavuga ko bayiguze.

Aba bagabo ni Theoneste Dusabimana wo mu Murenge wa Rusasa uvuga ko yaguze inka n’uwitwa Jean de Dieu Dukuzumuremyi hakiyongeraho Napoleon Nkurunziza washoreye inka bivugwa ko yari yibwe.

Dusabimana n’uwari umushorereye inka Nkurunziza batawe muri yombi kuwa 14 Mata 2015 baza kwemeza ko inka bayiguze amafaranga ibihumbi 70 na Dukuzumuremyi.

Dusabimana avuga ko asanzwe akora akazi ko gucuruza inka ariko akimara kugura iyo nka yaje gufatwa na banyirayo agiye kuyigurishiriza mu Murenge wa Kivuruga, bakamubwira ko yaraye yibwe ninjoro ari nabwo yababwiye uwo bayiguze n’amafaranga yamuhaye n’ubwo nta masezerano y’ubugure bagiranye kuko yari amufitiye icyizere.

Ati “Icyizere nari nzi ko ari umuntu w’umugabo nta kibazo kirimo kuko yari kumwe n’undi muntu ndavuga nti buriya nta kibazo ubwo ari umugabo ku mugabo baguze inka”.

Aba bagabo bakurikiranyweho kwiba inyana.
Aba bagabo bakurikiranyweho kwiba inyana.

Naho Dukuzumuremyi w’imyaka 29 wari wabanje kubura akimara kumenya ko hari abantu bafatanwe inka bakavuga ko ariwe wayibagurishije, nyuma yo gufatwa ku wa 16 Mata 2015 ntiyemera ko yigeze agurisha inka kandi akanavuga ko abayimushinja atabazi kuko adakora n’akazi k’ubucuruzi bw’inka, n’uwo asanzwe abona gake ngo ni uko ajya aza gusura nyina wabo baturanye.

Agira ati “Jyewe uburyo muzi mo agenda aho kwa nyina wabo ariko ibyo kuvuga ngo naramugurishije ntabwo nigeze mugurisha kuko ntabwo ncuruza inka nta n’ubwo njya ncuruza”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, CIP André Hakizimana avuga ko ikibazo cyo kwiba amatungo akenshi gikorwa n’imburamukoro ziba ziriwe ntacyo zikora, zikaza kwitwikira ijoro zijya kwiba amatungo y’abaturage, hakaba n’abandi babikora kubera ingeso zabokamye ariko hakaba hari ingamba zabafatiwe.

Ati “Ni uko habaho inyandiko igaragaza ubugure hagati y’uwaguze n’uwagurishije, ingamba ya kabiri cyane cyane irareba abantu bafite amabagiro y’uko bareka kujya bitwaza ijoro kuko kenshi bakunze kubaga inka saa cyenda z’ijoro rimwe na rimwe baziguze amafaranga macye bazi ko ari injurano babicikaho burundu, bagatangira kubaga mu masaha ya mugitondo hatangiye kubona”.

Abajura b’amatungo ngo bararye bari menge kuko polisi n’inzego zindi zishinzwe umutekano ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bagihagurukiye, ku buryo abaturage badakwiye gutinya kuyaraza hanze ngo atibwa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka