Gakenke: Bari mu maboko ya polisi bazira ruswa

Sakindi Alphonse w’imyaka 37 y’amavuko na Nzabarantumwe Triphonie w’imyaka 34 y’amavuko bo mu kagali ka Mucaca, umurenge wa Nemba, akarere ka Gakenke bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 24/04/2012 bazira ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu.

Sakindi wakoraga mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka yasabye amafaranga ibihumbi bitanu umugore witwa Nzabarantumwe kugira ngo amuhe ibyangombwa by’ubutaka.

Nzabarantumwe yagejeje icyo kibazo ku munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mucaca, maze amuha ayo mafaranga ngo ayahe Sakindi mu rwego rwo kugenzura ko ibyo abaturage bamuvugagaho ko abaka amafaranga ari byo.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mucaca yafatanye igihanga Sakindi maze ahita ashyikirizwa Polisi. Polisi yanataye muri yombi Nzabarantumwe nk’umuntu watanze ruswa, bombi bakaba bategereje gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bisobanura ku byaha bya ruswa.

Sakindi na Nzabarantumwe baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 2 na 5 n’ihazabu yikubwe inshuro hagati ya 2 n’i 10 indonke yatse cyangwa yatanze ushingiye ku ngingo ya 10 na 14 z’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka