Gakenke: Babiri bafunzwe bazira urusimbi na kazungunarara
Heka Francois w’imyaka 32 na Habiyaremye Rudomoro w’imyaka 26 bazwi nk’abakuriye itsinda ry’abantu bacucura abaturage utwabo baje kurema isoko rya Gakenke bakoresheje umukino uzwi nka kazungunarara bari mu maboko ya Polisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 08/02/2013
Mu minsi ishize, abantu batandukanye bagaragaje ko bariwe amafaranga yabo bari guhahisha, ubuyobozi bw’akarere na polisi bahagurukiye icyo kibazo.
Heka Francois, umugabo w’abana babiri yemera ko yakinaga urusimbi mu mezi nk’atandatu ariko ngo yarabiretse. Avuga ko yafatiwe mu isoko yaje guhaha ibyo kurya bizakoreshwa mu bukwe bwa mushiki we.

Si ubwa mbere Habiyaremye Rudomoro afashwe azira urusimbi. Mu mpera z’umwaka wa 2012, uyu mugabo yatawe muri yombi kubera gukina urusimbi, asaba imbabazi ko atazongera gukora icyo cyaha.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko muransetsa ngo nta tegeko rihana gukina urusimbi ? Wowe ubivuze nta mpuhwe ugira za population ? Ubuse niba uhumutse wibwira ka nabaturage bahumutse uwo Rudomoro agomba guhanwa byintangarugero ubu RUDOMORO azacucure Abantu bareke kumuhana ngo nta Tegeko rimuhana ryateganijwe ? Uko kwaba ari ukorora IBIBI.! Ndabinenze !
Abaturage baraba baruhutse! Ariko twibutse ko uyu mukino ntategeko riwuhana rihari kandi nibagera kuri parquet umushinja cyaha azahita abarekura bityo bisubirire mu kazi kabo. Vuba aha numvise micro mu mujyi wa Gakenke ikangurira Abaturage kureka kwita kubakina uwo mukino. Nibyo byari bikwiye naho ubundi nkuko babivuga Nyabarongo yica uyizaniye. Rudomoro we aherutse kurekurwa n’ubushinja cyaha ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa! Nzaba mbarirwa!