Gakenke: Amacumbi ya EAV Rushashi afashwe n’inkongi, umwe ahasiga ubuzima

Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.

Inkongi yahungabanyije ubuzima n'ibikorwa bya buri munsi muri EAV Rushashi
Inkongi yahungabanyije ubuzima n’ibikorwa bya buri munsi muri EAV Rushashi

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.

Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.

Uwo Muyobozi arihanganisha ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana ukomoka mu Karere ka Kayonza, yihanganisha n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo.

Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Arongera ati “Ubwo rero ni ukwihanganisha ababyeyi, n’abana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga, ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.

Ibitekerezo   ( 21 )

Ndihanganisha umuryango wabuze umwana wabo Kandi Imana imuhe iruhuko ridashira, ndihanganisha Kandi muri rusange barumuna bacu twasize muri EAV rushashi bakomeze kwihangana Kandi bakomere ntibakuke umutima😔😭 kubura mugenzi wabo ntibyoroshye.
Umuryango wa EAV Rushashi muri rusange mukomeze kwihangana😔

Niyomwungeri phoibe yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Nibyo ryose knd Imana imwakire mubayo..

Gihana Alifu yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ibyabaye byatubabaje turibenshi gusa ntakundi ibyago bibaho mubuzima nukwihanga nubwo bitoroshye ariko nimuhumure kandi numuryango wabuze umwana niwahange IMANA imwakire mubayo

Joseph BIGENGIMANA yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Ndihanganisha umuryango wabuze umwana wabo Kandi Imana imuhe iruhuko ridashira, ndihanganisha Kandi muri rusange barumuna bacu twasize muri EAV rushashi bakomeze kwihangana Kandi bakomere ntibakuke umutima😔😭 kubura mugenzi wabo ntibyoroshye.
Umuryango wa EAV Rushashi muri rusange mukomeze kwihangana😔

Niyomwungeri phoibe yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Yoooo birabaje cyne pee gusa imana yakire uwo muziranenge mubayo nabayirokotse bakomeze guturiza muri nyagasani

Samuel AHIMANA yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

birababaje cyane gusa umuryango wuyu mwana wihangane
nuwitabye imana naruhukire mumahoro

EVASE yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Twihanganishije ababyeyi buwo mwana,abarezi, ndetse nabanyeshuri Bose biga eav Rushshi. Kandi uwitabye IMANA agire iruhuko ridashira🙏

Hasingizwimana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka