Gakenke: Amabandi n’inzererezi bahagurukiwe

Inzererezi hamwe n’amabandi batuye mu karere ka Gakenke bahagurikiwe bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano kugirango abantu n’ibyabo barusheho kugira umutekano usesuye.

Ni muri urwo rwego hagenda hakorwa ibikorwa by’umukwabo ahantu hakunze guhurira abantu benshi nko mu mazu bareberamo za firime hagafatwa umuntu wese udafite indangamuntu kandi agejeje igihe cyo kuyitunga.

Kuwa 18 werurwe 2014 nibwo police ya sitasiyo ya Gakenke, yakoze umukwabo muri salle ya firime ikorera muri santere ya Gakenke maze abantu umunani batabwa muri yombi bazira kutagira ibibaranga.

Uwerekana firime utashatse kumenyekana, avuga ko bitoroshe kugirango abe yabaza umuntu wese ugiye kwinjira kumwereka ibyangombwa kuko abo yinjiza baba batari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bigatuma yumva ko buri muntu ayifite.

Abafatiwe mu mukwabu wakozwe mu karere ka Gakenke.
Abafatiwe mu mukwabu wakozwe mu karere ka Gakenke.

Bamwe mu bari baje kureba firimi ariko bari bafite ibyangombwa bemeza ko abantu bose badafite ibyangombwa aribo batwaye kandi ko nuwabyibagiwe bamujyana nkutabifite kuko ntakiba cyemeza ako abifite.

Inzego zishinzwe umutekano zitangaza ko hagomba gukazwa imikwabo kugirango barusheho kugumira ibyaha ahanini usanga biniganjemo za nzererezi hamwe n’amabandi. Mu rwego rwo gukumira ibyaha, inzego zishinzwe umutekano kandi zikomeza gukangurira abantu bose gukomeza gutangira amakuru kugihe.

Iyi mikwabo ikunze kugaragara cyane ku minsi y’isoko kuko muri santere ya Gakenke hahurira imbaga y’abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’intara y’amajyaruguru baje kurema iryo soko.

Tarib Abdoul

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka