Gakenke : Abaturage bafite impungenge z’impanuka zibera mu Kintama
Abaturage batuye mu gasantere ka Gakenke, mu karere ka gakenke bavuga ko bahangayikijwe n’impanuka z’imodoka zibera muri metero 100 uvuye ku gasentere ka Gakenke.
Ibyo twabitangarijwe n’abo baturage ubwo twabasangaga aho imodoka y’ubwoko bwa Fuso yahakoreye impanuka tariki 07/12/2011.
Nteziyaremye Alfred ni umwe muri abo baturage twahasanze avuga ko aho hantu hakunda kubera impanuka nyinshi kubera ko ari ahantu habi kandi nta byapa bibyerekana bihari. Asaba ababishinzwe ko bahashyira ibyo byapa kurira ngo bishobore kugabanya izo mpanuka.
Nk’uko akomeza abivuga, ngo aho mu Kintama hashobora kubera impanuka zisaga 30 mu mwaka.
Iyo modoka yakoze impanuka ifite purake RAB 849 Z yavaga i Musanze yerekeza i Kigali saa munani n’igice z’ijoro maze igeze ahantu hitwa « Kintama » ita umuhanda igwa mu muferege. Nk’uko twabitangarijwe na nyir’imodoka, ngo impanuka yatewe n’ubunyereri bw’imvura nkeya yagwaga.
Ku bw’amahirwe iyo mpanuka nta muntu yahitanye ariko kigingi yakomeretse mu gahanga byoroheje ndetse n’imodoka irangirika.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|