Gakenke: Abashoferi baratendeka bitwaje ko ngo nta muntu basiga ku muhanda

Bamwe mu bashoferi bakorera mu muhanda unyura mu karere ka Gakenke bakunda gutendeka abagenzi bakavuga ko babiterwa nuko badashobora gusiga abagenzi ku muhanda bitewe n’uburyo baba ari benshi.

Igikunda gutangaza ni uko usanga muri santere ya Gakenke hadakunze kuburamo abashinzwe umutekano w’umuhanda ariko ntibibuza banyiri gutwara abagenzi gucunganwa nabo.

Iyo bamaze kurenga gato iyo santere batangira gushyiramo abandi bagenzi kandi bahagurutse bujuje ahanini bitwaje ko abagenzi barimo bagenda bagarukira mu nzira.

Bikunze kugaragara cyane mu nzira werekeza mu karere ka Musanze aho bashyiramo abagenzi bagarukira za Buranga, Kivuruga n’ahandi hafi umuntu ataragera Musanze aho batinya ko bashobora kwongera guhura n’abashinzwe umutekano w’umuhanda.

Bamwe mu bashoferi bavuga ko nta kindi babikorera uretse kugirira abantu neza babafasha gutaha dore ko baba aribenshi.

Kuri bo (abashoferi) bavuga ko, nta mpamvu babona yo gusiga umuntu ku muhanda kandi buba bwije nubwo badahakana ko ari ikosa.

Abantu bitendetse muri taxi itwara abagenzi.
Abantu bitendetse muri taxi itwara abagenzi.

Gutwara umubare w’abantu uri hejuru yuwo amategeko ateganya bemera ko ari ikosa mu gihe umuntu agambiriye gukorera amafaranga ariko mu gihe biba arugufasha ntibiba ikosa.

Umushoferi ati “ntidutendekera kugirango tubone amafaranga kuko hari igihe utwara umuntu ntaguhe ayo yagombaga gutanga ariko ukabyirengagiza kandi witwa ko waje gushaka amafaranga”.

Jean Paul Nsengiyumva umwe mu berekezaga ahitwa mu Kivuruga, avuga ko bakorana neza n’abashoferi bakorera mu nzira zaho kuko badakunze kubasiga ku muhanda. Ati “abashoferi n’abanywanyi bacu nta kibazo dukorana neza bakatugeza mu rugo amasaha yagiye”.

Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa police ishami ry’umutekano wo mu muhanda avuga ko umuntu wese urengeje umubare w’abagenzi uteganwa n’amategeko ahanwa.

Ati “waba ukorera amafaranga waba utayakorera, iyo upakiye ukarenza umubare wabo wemerewe urabihanirwa”.

Supt Ndushabandi akomeza avuga ko igihano giteganwa kingana n’amafaranga ibihumbi 10 kuri buri muntu warengejwe ku mubare uba wemerewe. Ati “umuntu umwe urenze kubo asiranse yemerera icyo kinyabiziga ahanishwa amande y’ibihumbi cumi”.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abagenzi benshi bagaragara ku muhanda bateze, Supt Ndushabandi asaba abakora akazi ko kubatwara kwishira hamwe bakajya mu ma banki kugirango baguze ubundi bongere umubare w’imodoka zitwara abagenzi.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

oya bo mubyaro usanga bikabije muzajye naho bita ngomba iyo ujya i zaza cg ujya mutenderi muzumirwa hari abashoferi bo babizwiho wagirango hari itegeko ribibemerera, babikora ubona ko bagize uwo basiga aribwo bahanwa, kuruhande rumwe ariko nabwo ruto cyane abaturage bakubwirako ari ukubafasha ariko biriya akenshi bikurura impanuka , cg ni impanuka yaba ititeguwe ugasanga ntawubashije kurusimbuka kuko bari bari kubyigana, nibyo kwmaganwa ,utibagiwe naho bigere bakongera ibiciro cyane cyane munzira zijya mubyaro

damas yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka