Gakenke: Abantu batazwi bateye umukecuru n’umwisengeneza we babasiga ari intere
Mukampabuka Liberatha w’imyaka 66 n’umwisengeza we witwa Tuyishime w’imyaka 13 batuye mu Kagali ka Kirebe mu Murenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke batewe n’abantu bataramenyekana babahonda ibyuma mu mutwe babasiga ari intere.
Ahagana saa sita z’amanywa zo ku wa kabiri tariki 25/02/2014 undi mwisengeza we yageze mu rugo rwa Mukampabuka asanga baryamye batabasha kuvuga ni ko gutabaza abaturanyi, bahise babaheka babaza ku Bitaro bya Nemba kugira ngo bavurwe.
Bikekwa ko abantu babateye baje nijoro babagwa gitumo basinziriye kuko inzu basanze bayicukuye ntibabasha gutabaza bimenyekana bitinze.
Uwo mukecuru utarigeze ashaka umugabo utanafite umwana n’umwe yakomerekejwe bikomeye mu mutwe ahagana muri nyiramivumbi, harimo icyobo kinini naho umwisengeneza we (umwana wa musaza we) wamurazaga afite igikomere hejuru y’ijisho, bombi ntibabasha kuvuga uretse gutaka nabwo mu ijwi rito kuko banegekaye cyane.

Umwe mu baganga wabakiriye yatangarije Kigali Today ko nubwo uwo mwana adafite igikomere gikomeye, ikigaragara ngo yakubiswe ibintu bikomeye mu mutwe inshuro nyinshi kuko umutwe urafobekana, hakaba hari impungenge z’uko yaba yaviriye imbere.
Kubera uburyo umukecuru yari ameze nabi kandi bikaba birenze ubushobozi bw’Ibitaro bya Nemba, umuganga yahise ako kanya afata icyemezo cyo kumwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), icyizere cyo kubaho kuri uwo mukecuru ngo ni gike cyane.
Bamwe mu baturage bamugejeje kwa muganga banaturanye nawe bavuga ko uyu mukecuru yabanaga n’abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we neza, bemeza ko muri bo nta wamugirira nabi, bakeka ko yahohotewe n’abajura bari basanzwe bakunda kumwiba.
Bakunzibake Jean Damascene ati: “Ni abajuru basanzwe bamwiba, ubushize bamwibye ibishyimbo n’intama, ndibwira ko baba ari abo bajura.”

Avuga kandi ko nta muntu yareganye nawe ku kibazo cy’amasambu dore ko akunda kuba intandaro z’amakimbira mu giturage.
Aka Kagali ka Kirebe kamaze igihe kavugwamo umutekano muke ushingiye ku bujura ariko bamwe muri bo barafashwe ubu bakaba bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri.
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, nta muntu n’umwe ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi wari watabwa muri yombi ariko hagati aho polisi yatangiye iperereza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu murenge wa Karambo birakabije cyane ,mu ga centre kubucuruzi ka Karambo hari imbobo za yogoje abaturage zinywera urumogi zikanakina urusimbi ku manwa yihangu n’abayobozi barananiwe ntawazivuga kuko yahita ahasiga ubuzima Police nitabare i Karambo.
Mbega abagome mbega abrozi!ubwo se bamuhoye iki?ndumva ubwoba bunyishe kuko nanjye mba njyenyine bazanyica!Mana tabara
MU KARERE ka gakenke ubujura bumaze gufata indi ntera :za boutique,amazu ,imyaka mu mirima,ndetse akenshi bikorwa ku manywa y’ihangu hari n’abitwaza ngo ntacyo kuriha bityo bakabigira umwuga yafatwa uretsev kwakwa ibyo yibye ugasanga nta kindi gihano,ni umugi urimo n’inzererezi nyinshi zirirwa zikina amakarita mu kandi kanya ukayoberwa aho zigiye.usigaye uva mu rugo ukagenda umutima ukurya .HANZE AHA NTIBYOROSHYE!!!!!!