Gakenke: Abantu batatu bari mu maboko ya Polisi bazira urumogi
Ndayisaba w’imyaka 29 na Iyakaremye Thomas w’imyaka 31 bo mu Kagali ka Muhororo, Umurenge wa Mataba bafatanwe hafi ikiro cy’urumogi tariki 08/04/2013, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.
Ndayisaba yatangarije Kigali Today ko urwo rumogi yarukuye mu Karere ka Kirehe aho yakoraga akazi gatandukanye. Ahakana ko acuruza urumogi, ngo yaruzanye ashaka kuruha inka kuko yabwiwe ko iyo iruriye ikura neza.
Uyu musore yahaye na Iyakaremye kuri urwo rumogi kugira ngo na we ahe inka ye. Iyakaremye yabibwiye umugore baturanye na we yihutira kubwira ushinzwe umutekano mu mudugudu atabwa muri yombi.

Undi watawe muri yombi ni umucuruzi wa boutique witwa Uwizeyimana Azarias wafatanwe udupfunyika 202 tw’urumogi.
Uyu mugabo w’imyaka 21 ukorera mu gasentere ka Rwankuba, Umurenge wa Muhondo yafatanwe urumogi nyuma y’igihe kirekire abaturage bakeka ko arucuruza ariko batarabasha kumufatira mu cyuho.
Uwizeyimana afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi ibarizwa mu Karere ka Gakenke mu gihe ubugenzacyaha bukimutegurira dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeho ahana y’u Rwanda giteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu ry’igihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu wese ukoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye.
Igika cya kabiri cy’iyo ngingo giteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufashwe yinjiza mu gihugu ibiyabyabwenge.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|