Gakenke : Abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka ya FUSO

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ku cyumweru tariki 17/06/2012, abantu babiri barakomereka ariko umushoferi wari uyitwaye avamo ari muzima.

Iyo modoka ifite purake RAB 810 Y yavaga mu karere ka Gicumbi yerekeza i Rubavu yakoze impanuka igeze ahantu hitwa mu Rwamenyo mu kagali ka Nyakina, umurenge wa Gashenyi ho mu karere ka Gakenke.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka wavuyemo ari muzima asobanura ko impanuka yatewe n’ivatiri yaciye kuri Coaster yavaga i Musanze abonye agiye kugongana nayo ahita akwepa ariko feri yanga gufata bituma agonga umukingo.

Abantu babiri bari kumwe mu modoka barakomeretse bahita bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Nemba.

Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday yageraga ku bitaro, yasanze umwe muri bo yasezerewe kubera ko atari yakomeretse bikomeye undi akiri mu bitaro aho avuga ko aribwa mu gatuza ndetse akaba afite imvune ku kaguru.

Mu gihe cy’amezi arindwi gusa, aho hantu mu Rwamenyo habereye impanuka zigera kuri eshanu zahitanye abantu batatu harimo n’umwana ndetse n’ibicuruzwa zari zitwaye birangirika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka