Gakenke: Abantu 10 bafunzwe bazira magendu undi azira kwiba inkwavu 10
Mu gitondo cya tariki 12/07/2012, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abantu 10 batuye mu murenge wa Kamubuga, akarere ka Gakenke bafatanwe amakarito 12 n’imifuka itatu y’inzoga ya “African Gin”. Mu gitondo cy’umunsi wabanje, umusore w’imyaka 28 nawe yarafunzwe azira kwiba inkavu 10.
Abo bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 30 bafashwe nyuma yo kubonwa n’inkeragutabara zarimo gucunga umutekano mu masaha ya saa tanu z’ijoro mu mujyi wa Gakenke binjira mu kabari ka Irimaso Ildephonse ari ho bari bazigemuye bahita bahamagara abasirikare babakinguje, banga gukingura, barahagota kugeza mu gitondo.
Bagikingura mu gitondo, Polisi yasanze amakarito 12 n’imifuka itatu ya African Gin bazihishe muri parafo. Nyiri akabari n’abandi bantu icyenda yakoresheje mu kuzikorera ku mutwe bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Habiyambere Evariste w’imyaka 30, nyiri magendu yemera ko amaze amezi abiri yinjiza African Gin mu gihugu azikuye mu gihugu cya Uganda zidasoze mu rwego rwo gukwepa umusoro w’amafaranga 5000 wakwa ku gakarito kamwe.
Muri aka karere kandi umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Ngirimana utuye mu murenge wa Karambo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kuva tariki 11/07/2012 akekwaho kwiba inkwavu 10.
Uwo musore yafashwe n’abaturage mu mujyi ka Gakenke mu gitondo cyo kuwa gatatu asa nabi kandi yambaye ibirenge gusa bamusangana mu mufuka inkwavu ishanu.
Ngirimana we ahakana ko yibye izo nkwavu ahubwo yemeza ko yaziguze n’abantu atazi mu murenge wa Gakenke.
Izo nkwavu zibwe umuturage witwa Mporendame Jean Claude utuye mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke.
Ngingo ya 299 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda yo kuwa 02/05/2012 iteganya igihano kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugera kuri eshanu by’agaciro k’ibintu byibwe cyangwa kimwe muri byo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|