Gakenke: Abana babiri bakomerekeye mu mpanuka y’igare

Abana babiri bo mu kagali ka Nyakina, umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bakoze impanuka kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012 bageze ahantu hitwa mu Kintama, mu Kagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke barakomereka.

Pierre Nshimiyimana w’imyaka 17 y’amavuko wari utwaye iryo gare avuga ko Manirarora yari ahetse yashyize ukuguru mu nkingi, igare rihita ribazunguza bitura hasi, igihe bamanukaga bagana mu gasentere ka Gakenke bavuye ku karere ka Gakenke kwifotoza kugira ngo bazafate irangamuntu.

Jean Paul Manirarora w’imyaka 16 y’amavuko ugaragara ko yakomeretse cyane ku munwa, mu mavi n’ukuboko kwavunitse yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Nemba.

Maniraroran yakomeretse ku mavu, ku maboko no ku munwa. Yagiye kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Nemba.
Maniraroran yakomeretse ku mavu, ku maboko no ku munwa. Yagiye kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Nemba.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abagenzi, mu mpera z’umwaka wa 2011, inama y’umutekano yafashe icyemezo cyo guhagarika amagare kumanuka agana mu gasentere ka Gakenke kubera impanuka nyinshi z’amagare zahabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka